-
2 Abami 2:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Bakigenda baganira, haza igare ry’intambara ryaka umuriro ryari rikuruwe n’amafarashi yaka umuriro,+ rirabatandukanya. Nuko Eliya azamuka mu kirere* ajyanywe n’umuyaga.+ 12 Ibyo byose byabaye Elisa abireba maze arataka ati: “Databuja, databuja,* mbonye igare ry’intambara rya Isirayeli n’abagendera ku mafarashi bayo!”+ Amaze kubona arenze afata imyenda yari yambaye ayicamo kabiri.+
-