11 Amasiya agira ubutwari maze ayobora ingabo ze bajya mu Kibaya cy’Umunyu,+ yica abantu 10.000 b’i Seyiri.+ 12 Hari abagabo 10.000 Abayuda bafashe ari bazima, babajyana hejuru y’urutare bakajya babajugunya baturutse hejuru kuri urwo rutare, maze bose bagasandara.