15 Mu mwaka wa 27 w’ubutegetsi bwa Yerobowamu umwami wa Isirayeli, Azariya+ umuhungu wa Amasiya+ umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi.+ 2 Yagiye ku butegetsi afite imyaka 16, amara imyaka 52 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yekoliya, akaba yari uw’i Yerusalemu.