ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:38
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 38 Muzarimbukira mu bindi bihugu+ kandi muzapfira mu gihugu cy’abanzi banyu mushire.

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:64
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 64 “Yehova azabatatanyiriza mu bindi bihugu byose, kuva ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi,+ kandi nimugerayo muzakorera izindi mana mutigeze mumenya, yaba mwebwe cyangwa ba sogokuruza banyu, ni ukuvuga imana z’ibiti n’amabuye.+

  • 2 Abami 17:22, 23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Abisirayeli bakomeje gukora ibyaha byose nk’ibyo Yerobowamu yakoze.+ Ntibigeze babireka, 23 kugeza igihe Yehova yabirukaniye mu gihugu nk’uko yari yarabivuze akoresheje abagaragu be bose b’abahanuzi.+ Uko ni ko Abisirayeli bajyanywe mu gihugu cy’Abashuri ku ngufu,+ akaba ari na ho bakiri kugeza uyu munsi.*

  • Yesaya 8:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 kuko igihe uwo mwana azaba ataramenya kuvuga ati: ‘papa’ cyangwa ‘mama,’ abantu bazajyana ubutunzi bw’i Damasiko n’ibyasahuwe i Samariya imbere y’umwami wa Ashuri.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze