-
2 Abami 16:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Icyo gihe Resini umwami wa Siriya na Peka umuhungu wa Remaliya umwami wa Isirayeli barazamutse batera i Yerusalemu.+ Bagose Ahazi, ariko bananirwa gufata uwo mujyi.
-
-
Yesaya 7:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Ahazi+ umuhungu wa Yotamu, umuhungu wa Uziya, umwami w’u Buyuda, Resini umwami wa Siriya na Peka+ umuhungu wa Remaliya umwami wa Isirayeli, batera Yerusalemu ariko ntibashobora* kuyifata.+ 2 Babwira abo mu muryango wa Dawidi bati: “Abasiriya bishyize hamwe n’abakomoka kuri Efurayimu.”
Nuko umutima wa Ahazi n’uw’abantu be irahungabana, nk’uko ibiti byo mu ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.
-