-
1 Abami 15:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Asa abibonye afata ifeza na zahabu byose byari bibitse mu nzu ya Yehova no mu nzu* y’umwami, abiha abagaragu be. Umwami Asa abatuma kwa Beni-hadadi umuhungu wa Taburimoni, umuhungu wa Heziyoni, umwami wa Siriya+ wari utuye i Damasiko, aramubwira ati: 19 “Njye nawe twagiranye amasezerano kandi papa na papa wawe na bo bari barayagiranye. Dore nkoherereje impano z’ifeza na zahabu. None reka amasezerano wagiranye na Basha umwami wa Isirayeli, kugira ngo andeke.”
-