4 Ni yo mpamvu nzohereza umuriro ku nzu ya Hazayeli,+
Ugatwika inyubako z’imitamenwa za Beni-hadadi.+
5 Nzavunagura ibyo bakingisha amarembo y’i Damasiko,+
Ndimbure abaturage b’i Bikati-aveni
N’umuntu utegeka i Beti-edeni.
Abaturage bo muri Siriya bazajyanwa ku ngufu i Kiri.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’