8 Yehova abwira Mose ati: “Cura inzoka y’ubumara uyimanike ku giti. Umuntu naribwa n’inzoka, ajye areba iyo nzoka icuzwe mu muringa kugira ngo adapfa.” 9 Mose ahita acura inzoka mu muringa+ ayimanika ku giti.+ Iyo umuntu yaribwaga n’inzoka maze akareba iyo nzoka icuzwe mu muringa, ntiyapfaga.+