-
Yesaya 22:20-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 “‘Kuri uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu+ umuhungu wa Hilukiya. 21 Nzamwambika ikanzu yawe, mukenyeze n’umushumi wawe nywukomeze+ kandi nzamuha ubutware* bwawe. Azaba umubyeyi w’abaturage b’i Yerusalemu n’abo mu muryango wa Yuda. 22 Nzashyira urufunguzo rw’inzu ya Dawidi+ ku rutugu rwe. Nakingura nta wuzajya akinga kandi nakinga nta wuzajya akingura. 23 Nzamushinga nk’urubambo,* mushinge ahantu hakomeye kandi azabera umuryango wa papa we intebe y’ubwami y’icyubahiro. 24 Nanone bazamumanikaho icyubahiro* cyose cy’umuryango wa papa we, abamukomokaho,* urubyaro, ibikoresho byose bito, ibikoresho bimeze nk’udusorori n’ibibindi byose binini.
-