-
Yesaya 22:15-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Genda ujye kwa Shebuna,+ umuyobozi ushinzwe ibyo mu nzu* y’umwami, umubwire uti: 16 ‘ni iki kiri hano ukunda kandi se ni nde uri hano ukunda ku buryo wakwicukurira imva hano?’ Yicukurira imva ahantu hari hejuru, akicukurira aho kuruhukira* mu rutare. 17 ‘Dore Yehova agiye kugufata, aguhanure agukubite hasi. 18 Azaguhambira rwose agukomeze akujugunye nk’umupira mu gihugu kinini. Aho ni ho uzapfira kandi ni ho amagare yawe y’intambara y’icyubahiro azaba ari, bikoze isoni umuryango wa shobuja. 19 Nzakuvana ku mwanya wawe, nkuvane ku butegetsi bwawe kandi ngukure ku kazi kawe.
-