ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 36:13-20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Nuko Rabushake avuga cyane mu rurimi rw’Abayahudi+ ati: “Nimwumve amagambo y’umwami ukomeye, umwami wa Ashuri.+ 14 Umwami aravuze ati: ‘Hezekiya ntabashuke, kuko adashobora kubakiza.+ 15 Hezekiya ntabashuke ngo mwiringire Yehova,+ ababwira ati: “Yehova azadukiza byanze bikunze kandi umwami wa Ashuri ntazafata uyu mujyi.” 16 Ntimwumvire Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri yavuze ati: “nimugirane nanjye isezerano ry’amahoro mwemere ko mutsinzwe maze murebe ngo buri wese ararya ibyeze ku muzabibu we no ku giti cye cy’umutini, akanywa n’amazi yo mu kigega cye, 17 kugeza igihe nzazira nkabageza mu gihugu kimeze nk’icyanyu,+ igihugu kirimo ibinyampeke na divayi nshya, igihugu kirimo imigati n’imizabibu. 18 Ntimwumvire Hezekiya kuko abashuka ababwira ati: ‘Yehova azadukiza.’ None se mu mana zo mu bindi bihugu hari n’imwe yigeze ikiza igihugu cyayo umwami wa Ashuri?+ 19 Imana z’i Hamati no muri Arupadi ziri he?+ Imana z’i Sefarivayimu ziri he?+ Ese zigeze zishobora kurinda Samariya igihe nayiteraga?+ 20 None se mu mana zose zo muri ibyo bihugu, hari iyakijije igihugu cyayo igihe nagiteraga ku buryo Yehova na we yakiza Yerusalemu?”’”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze