14 Hezekiya umwami w’u Buyuda yohereza abantu ngo babwire umwami wa Ashuri wari i Lakishi bati: “Narakosheje, none reka kuntera kandi icyo uzansaba cyose nzakiguha.” Nuko umwami wa Ashuri ategeka Hezekiya umwami w’u Buyuda kumuha toni 10 z’ifeza, na toni imwe ya zahabu.