-
Yesaya 37:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Nuko Yesaya umuhungu wa Amotsi atuma abantu ngo babwire Hezekiya bati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘kubera ko wasenze ukambwira ikibazo cya Senakeribu umwami wa Ashuri,+ 22 umva ibyo Yehova yamuvuzeho:
“Umukobwa w’isugi w’i Siyoni yagusuzuguye araguseka.
Umukobwa w’i Yerusalemu yakuzungurije umutwe.
-