-
Abalewi 25:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ariko mu mwaka wa karindwi ubutaka bugomba kuruhuka, ni umwaka w’isabato ya Yehova. Ntimuzabibe imbuto mu butaka bwanyu kandi ntimuzakorere imizabibu yanyu. 5 Ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima wawe ntukabisarure, kandi imizabibu izera ku mizabibu idakoreye* ntuzayisarure. Ni umwaka wihariye w’ikiruhuko ku butaka. 6 Ariko mushobora kurya ibizimeza mu mirima yanyu muri uwo mwaka igihe ubutaka buzaba buruhuka,* yaba wowe, umugaragu wawe, umuja wawe, umukozi ukorera ibihembo, umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu,
-