24 Nuko Mose amaze kwandika amagambo yose y’ayo Mategeko mu gitabo,+ 25 ategeka Abalewi baheka isanduku y’isezerano rya Yehova ati: 26 “Mufate iki gitabo cy’Amategeko,+ mugishyire iruhande rw’isanduku+ y’isezerano rya Yehova Imana yanyu kugira ngo kizababere umuhamya wo kubashinja.