4 Nanone bashenye ibicaniro bya Bayali ahibereye, ibyo batwikiragaho imibavu byari hejuru yabyo abikuraho. Yanatemaguye inkingi z’ibiti basenga, ibishushanyo bibajwe, ajanjagura n’ibishushanyo bikozwe mu byuma, abihindura ifu, arangije ayinyanyagiza ku mva z’ababitambiraga ibitambo.+