ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 12:3-14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Mubwire Abisirayeli bose muti: ‘ku munsi wa 10 w’uku kwezi, buri muntu azashakire intama+ umuryango we. Buri rugo ruzabe rufite intama. 4 Ariko niba urwo rugo rufite abantu bake ku buryo batamara iyo ntama, we n’umuturanyi we bazayisangire bakurikije uko bangana. Muzashyireho umubare w’abazasangira iyo ntama mukurikije ibyo buri wese ashobora kurya. 5 Muzafate isekurume idafite ikibazo*+ imaze umwaka umwe ivutse. Mushobora gutoranya mu ntama cyangwa mu ihene. 6 Muzakomeze kuyitaho kugeza ku munsi wa 14 w’uku kwezi+ maze buri muryango wose wo mu Bisirayeli uzayibage ku mugoroba.+ 7 Muzafate ku maraso yayo muyasige ku mpande* zombi z’umuryango no hejuru y’umuryango w’inzu muzayiriramo.+

      8 “‘Muzarye izo nyama muri iryo joro.+ Muzazirye zokeje, muzirishe imigati itarimo umusemburo+ n’imboga zisharira.+ 9 Ntimuzazirye ari mbisi cyangwa zitogosheje, ahubwo muzazotsanye n’umutwe n’amaguru n’ibyo mu nda. 10 Ntimuzagire izo muraza ngo zigeze mu gitondo ahubwo izizasigara zikageza mu gitondo muzazitwike.+ 11 Muzazirye mukenyeye, mwambaye inkweto, mufashe n’inkoni mu ntoki kandi muzazirye vuba vuba. Ni Pasika ya Yehova. 12 Muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nice imfura zose zo muri Egiputa, uhereye ku muntu ukageza ku matungo.+ Nanone nzacira imanza imana zose zo muri Egiputa kandi nzihane.+ Ndi Yehova. 13 Amaraso azaba ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nimbona amaraso nzabanyuraho kandi icyo cyago ntikizabageraho ngo kibice, igihe nzaba nteza ibyago igihugu cya Egiputa.+

      14 “‘Uwo munsi uzababere urwibutso. Muzajye muwizihiza ube umunsi mukuru wa Yehova mu bihe byanyu byose. Muzajye muwizihiza, bibabere itegeko rihoraho.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze