-
2 Abami 21:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “Manase umwami w’u Buyuda yakoze ibyo bikorwa by’amahano byose, akora ibintu bibi cyane birenze n’ibyo Abamori+ bamubanjirije+ bakoze byose. Nanone yatumye abaturage bo mu Buyuda bakora icyaha bitewe n’ibigirwamana bye biteye iseseme.* 12 Ni yo mpamvu Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati: ‘ngiye guteza ibyago Yerusalemu+ n’u Buyuda, ku buryo uzabyumva wese azagira ubwoba bwinshi.*+
-