-
2 Ibyo ku Ngoma 35:20-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nyuma y’ibyo, Yosiya amaze gutunganya urusengero,* Neko+ umwami wa Egiputa, yarazamutse ngo ajye kurwana i Karikemishi kuri Ufurate. Nuko Yosiya ajya kumurwanya.+ 21 Neko amutumaho abantu ngo bamubwire bati: “Urashaka iki wa mwami w’u Buyuda we, ko atari wowe nje kurwanya uyu munsi? Nje kurwanya ikindi gihugu kandi Imana yambwiye ngo ngire vuba. Reka kurwanya Imana kugira ngo udapfa kuko inshyigikiye, naho ubundi nutabikora izakurimbura.” 22 Ariko Yosiya yanga guhindukira ngo areke kumukurikira, ahubwo ariyoberanya+ ajya kumurwanya, ntiyumvira amagambo Neko yavuze yari aturutse ku Mana. Nuko ajya kurwanira na we mu Kibaya cya Megido.+
23 Abarashisha imiheto barasa Umwami Yosiya maze abwira abagaragu be ati: “Nimunkure hano kuko nakomeretse cyane.” 24 Abagaragu be bamumanura mu igare bamutwara mu igare rye rya kabiri ry’intambara, bamujyana i Yerusalemu. Uko ni ko yapfuye, ashyingurwa mu mva ya ba sekuruza;+ abo mu Buyuda bose n’i Yerusalemu baramuririra. 25 Yeremiya+ aririmbira Yosiya; abaririmbyi bose b’abagabo n’ab’abagore+ bakomeje kuririmba Yosiya mu ndirimbo zabo z’agahinda* kugeza n’uyu munsi.* Hafatwa umwanzuro w’uko zigomba kujya ziririmbwa muri Isirayeli kandi zanditse mu zindi ndirimbo z’agahinda.
-
-
Zekariya 12:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Uwo munsi abaturage b’i Yerusalemu bazagira agahinda kenshi nk’akabaye i Hadadirimoni, mu Kibaya cy’i Megido.+
-