-
2 Ibyo ku Ngoma 28:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nanone Ahazi yegeranyije ibikoresho byo mu nzu y’Imana y’ukuri, hanyuma amenagura ibikoresho byo mu nzu y’Imana y’ukuri,+ afunga imiryango y’inzu ya Yehova,+ kandi yiyubakira ibicaniro mu nguni zose z’i Yerusalemu. 25 Mu mijyi yose y’u Buyuda yubatsemo ahantu hirengeye ho gutambira ibitambo izindi mana+ umwotsi wabyo ukazamuka maze arakaza Yehova Imana ya ba sekuruza.
-