ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 29:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Nzashinga amahema mu mpande zawe zose,

      Nzakuzengurutsaho uruzitiro,

      Nkubakeho ibyo kukugota.+

  • Yeremiya 32:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Icyo gihe, ingabo z’umwami w’i Babuloni zari zigose Yerusalemu kandi umuhanuzi Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi+ rwari mu nzu* y’umwami w’u Buyuda.

  • Yeremiya 32:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘ngiye guha uyu mujyi Abakaludaya n’Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni kandi azawufata.+

  • Yeremiya 39:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 39 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+

  • Yeremiya 52:4, 5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye i Yerusalemu bahashinga amahema, bubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi.+ 5 Yakomeje kuwugota kugeza mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya.

  • Ezekiyeli 4:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 “None rero mwana w’umuntu, ufate itafari urishyire imbere yawe, urishushanyeho umujyi wa Yerusalemu. 2 Uwugote+ kandi uwubakeho urukuta rwo kuwugota,+ uwurundeho ikirundo cyo kuririraho,+ ushyireho inkambi z’abasirikare bawugose n’ibikoresho byo kuwusenya impande zose.+

  • Ezekiyeli 21:21, 22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Kuko umwami w’i Babuloni ahagarara aho inzira zihurira, ni ukuvuga aho ya mihanda yombi itandukanira, kugira ngo araguze. Azunguza imyambi, akagisha inama ibigirwamana* bye kandi akaraguza akoresheje inyama y’umwijima. 22 Ibyo afashe mu kuboko kwe kw’iburyo araguza bimweretse Yerusalemu, kugira ngo ayirundeho ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, atange itegeko ryo kwica, avuze urusaku rw’intambara, ashyire mu marembo ibikoresho byo gusenya inyubako zikomeye, yubake ibyo kuririraho n’urukuta rwo kugota.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze