ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Nimbima ibyokurya,+ abagore 10 bazajya bokereza imigati mu ifuru imwe kandi bayibahe bayirondereza.+ Muzarya ariko ntimuzahaga.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:53
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 53 Icyo gihe abanzi banyu bazabagota muhangayike cyane ku buryo muzarya abana banyu, mukarya inyama z’abahungu n’abakobwa banyu+ Yehova Imana yanyu yabahaye.

  • Yeremiya 37:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mujyi.+ Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.

  • Yeremiya 38:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Yehova aravuga ati: ‘uzaguma muri uyu mujyi azicwa n’intambara,* inzara n’icyorezo.*+ Ariko uzasohoka akishyira Abakaludaya ni we uzakomeza kubaho* kandi azakiza ubuzima bwe ntazapfa.’+

  • Amaganya 4:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Ururimi rw’umwana wonka rufata hejuru mu kanwa bitewe n’inyota.

      Abana basaba ibyokurya+ ariko nta muntu n’umwe ubibaha.+

  • Ezekiyeli 4:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, ngiye gutuma ibyokurya bishira* muri Yerusalemu.+ Bazajya barya umugati bapimiwe+ bahangayitse kandi banywe amazi bapimiwe bafite ubwoba.+

  • Ezekiyeli 5:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 “‘“Ubwo rero abagabo bagutuyemo bazarya abahungu babo,+ abahungu barye ba papa babo kandi nzagukorera ibihuje n’urubanza naguciriye, ntatanyirize abawe bose bazaba basigaye, mu byerekezo byose.”’*+

  • Ezekiyeli 5:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Abangana na kimwe cya gatatu cy’abaturage bawe bazicwa n’icyorezo* cyangwa bicwe n’inzara. Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazicwa n’inkota mu mpande zawe zose.+ Naho abangana na kimwe cya gatatu gisigaye, nzabatatanyiriza mu byerekezo byose* kandi nzabakurikiza inkota.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze