-
1 Abami 7:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Acura imitwe ibiri y’izo nkingi mu muringa washongeshejwe, yo gushyira hejuru yazo. Umutwe umwe wari ufite ubuhagarike bwa metero 2 na santimetero 50* n’undi ufite ubuhagarike bwa metero 2 na santimetero 50.
-
-
1 Abami 7:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Igice cyo hejuru cy’iyo mitwe cyari hejuru ku nkingi zombi, ahagana hejuru y’igice kibyibushye cyakoraga ku rushundura. Buri mutwe wari uzengurutswe n’imbuto z’amakomamanga 200 zari ku mirongo ibiri.+
-
-
Yeremiya 52:21-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ku birebana n’inkingi, buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani* kandi yashoboraga kuzengurukwa n’umugozi bapimisha wa metero eshanu.*+ Umubyimba wayo wanganaga na santimetero zirindwi n’ibice bine* kandi imeze nk’itiyo. 22 Inkingi yari ifite umutwe ukozwe mu muringa kandi ubuhagarike bw’umutwe w’inkingi bwari metero ebyiri.*+ Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi byose byari bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze gutyo, ifite n’amakomamanga. 23 Mu mpande za buri mutwe hariho amakomamanga 96, buri rushundura rwari ruzengurutse umutwe rukaba rwariho amakomamanga 100.+
-