-
Yeremiya 40:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nyuma yaho, abakuru b’ingabo bose bari hirya no hino mu gihugu hamwe n’ingabo zabo, bumva ko umwami w’i Babuloni yahaye Gedaliya umuhungu wa Ahikamu gutegeka igihugu, ngo ategeke abakene bo muri icyo gihugu batari barajyanywe i Babuloni ku ngufu, ni ukuvuga abagabo, abagore n’abana.+ 8 Nuko basanga Gedaliya i Misipa.+ Abo ni Ishimayeli+ umuhungu wa Netaniya, Yohanani+ na Yonatani abahungu ba Kareya, Seraya umuhungu wa Tanihumeti, abahungu ba Efayi w’i Netofa na Yezaniya+ wo mu Bamakati, bari kumwe n’ingabo zabo. 9 Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani arabarahira bo n’ingabo zabo ati: “Ntimutinye gukorera Abakaludaya. Mukomeze muture mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni bwo muzamererwa neza.+
-