9 Nuko uwo mugore abwira umugabo we ati: “Nzi ko uyu muntu ukunda kunyura hano ari umuhanuzi w’Imana. 10 None ndakwinginze, reka twubake akumba gato hejuru y’inzu,+ tumushyiriremo uburiri, ameza, intebe n’itara; najya aza kudusura ni ho azajya arara.”+