-
2 Samweli 13:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Abusalomu ategeka abagaragu be ati: “Mwitegereze nimubona Amunoni yanezerewe, divayi yamugezemo, nkababwira nti: ‘nimwice Amunoni,’ muhite mumwica ntimutinye. Ni njye uri bube mbibategetse. Mukomere kandi mube intwari.”
-
-
2 Samweli 13:37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 Ariko Abusalomu we ahungira kwa Talumayi+ umuhungu wa Amihudi, umwami w’i Geshuri. Dawidi amara iminsi myinshi aririra umwana we.
-
-
2 Samweli 15:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Abusalomu yohereza ba maneko mu miryango yose ya Isirayeli, arababwira ati: “Nimwumva ijwi ry’ihembe, muzatangaze muti: ‘Abusalomu yabaye umwami i Heburoni!’”+
-
-
2 Samweli 18:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yowabu aravuga ati: “Reka ne gukomeza guta igihe mvugana nawe!” Ahita afata imyambi* itatu aragenda ayirasa Abusalomu mu mutima, aho yanaganaga muri cya giti kinini akiri muzima.
-