3 Nuko Dawidi ashakira i Yerusalemu abandi bagore,+ abyara abandi bahungu n’abakobwa benshi.+ 4 Aya ni yo mazina y’abana yabyariye i Yerusalemu:+ Shamuwa, Shobabu, Natani,+ Salomo,+ 5 Ibuhari, Elishuwa, Elipeleti, 6 Noga, Nefegi, Yafiya, 7 Elishama, Beliyada na Elifeleti.