-
Gutegeka kwa Kabiri 5:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ntugasenge izindi mana zitari njye.+
8 “‘Ntugakore igishushanyo kibajwe+ cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri mu ijuru, cyangwa ku isi, cyangwa mu mazi. 9 Ntukabipfukamire, ntukabikorere,+ kuko njyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.+ Nemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya ba papa babo, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+
-
-
2 Abami 17:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Bashingaga inkingi z’ibiti n’iz’amabuye* zisengwa+ kuri buri gasozi no munsi y’igiti cyose gitoshye.+ 11 Batambiraga ibitambo aho hantu hose hirengeye, umwotsi wabyo ukazamuka, nk’uko abantu bo mu bihugu Yehova yari yarirukanye kugira ngo abihe Abisirayeli babigenzaga.+ Bakomeje gukora ibintu bibi kugira ngo barakaze Yehova.
-