50 Mbere y’umwaka inzara yatangiriyemo, Yozefu yari yarabyaye abahungu babiri.+ Yari yarababyaranye na Asinati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo muri Oni. 51 Yozefu yita imfura ye Manase,+ kubera ko yavugaga ati: “Imana yanyibagije ibyago byanjye byose n’abo mu rugo rwa papa bose.”