-
1 Samweli 31:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli.+ Abisirayeli barahunga, Abafilisitiya bicira Abisirayeli benshi ku Musozi wa Gilibowa.+ 2 Abafilisitiya bagenda begera cyane aho Sawuli n’abahungu be bari bari, bica abahungu ba Sawuli,+ ari bo Yonatani,+ Abinadabu na Maliki-shuwa. 3 Nuko intambara ikomerana Sawuli, abarashishaga imiheto baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+ 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza bakamfata bakanyica nabi.”* Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+ 5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye,+ na we afata inkota ye arayiyicisha.
-
-
2 Samweli 1:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Mbega ngo intwari ziragwa ku rugamba!
Yonatani yiciwe mu misozi yawe!+
-