ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 31:1-5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli.+ Abisirayeli barahunga, Abafilisitiya bicira Abisirayeli benshi ku Musozi wa Gilibowa.+ 2 Abafilisitiya bagenda begera cyane aho Sawuli n’abahungu be bari bari, bica abahungu ba Sawuli,+ ari bo Yonatani,+ Abinadabu na Maliki-shuwa. 3 Nuko intambara ikomerana Sawuli, abarashishaga imiheto baza kumubona, baramukomeretsa cyane.+ 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Fata inkota yawe uyintere, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza bakamfata bakanyica nabi.”* Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga, kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiyicisha.+ 5 Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye,+ na we afata inkota ye arayiyicisha.

  • 2 Samweli 1:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Mwa misozi y’i Gilibowa+ mwe,

      Ikime ntikizongere kubazaho, imvura ntizongere kubagwaho,

      Kandi imirima yanyu ntizongere kwera imyaka yo gutura Imana,+

      Kuko aho ari ho ingabo z’intwari zasuzuguriwe,

      Ingabo ya Sawuli ntiyongere gusigwa amavuta.

  • 2 Samweli 1:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Mbega ngo intwari ziragwa ku rugamba!

      Yonatani yiciwe mu misozi yawe!+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze