-
2 Samweli 5:6-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nuko umwami n’ingabo ze bajya i Yerusalemu kurwana n’Abayebusi+ bari bahatuye. Abayebusi batuka Dawidi bati: “Ntuzinjira hano. Impumyi n’abamugaye na bo ubwabo bakwirukana.” Batekerezaga ko Dawidi adashobora gufata uwo mujyi.+ 7 Ariko Dawidi afata umujyi wa Siyoni wari ukikijwe n’inkuta zikomeye, ubu witwa Umujyi wa Dawidi.+ 8 Uwo munsi Dawidi aravuga ati: “Abari butere Abayebusi banyure mu muyoboro w’amazi bice impumyi n’abamugaye, kuko mbanga.” Aho ni ho havuye imvugo igira iti: “Impumyi n’abamugaye ntibazinjira mu nzu.” 9 Nuko Dawidi atura muri uwo mujyi wari ukikijwe n’inkuta zikomeye, nyuma baza kuwita Umujyi wa Dawidi. Dawidi atangira kubaka impande zose, kuva i Milo*+ ugana imbere.+ 10 Dawidi agenda arushaho gukomera+ kandi Yehova Imana nyiri ingabo yari amushyigikiye.+
-