-
1 Samweli 27:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Dawidi n’ingabo ze barazamukaga bagatera Abageshuri,+ Abagiruzi n’Abamaleki,+ bari batuye mu gihugu cyaheraga i Telamu kikagera i Shuri,+ kikagera no mu majyepfo ku gihugu cya Egiputa. 9 Iyo Dawidi yateraga icyo gihugu, ntiyagiraga umugabo cyangwa umugore arokora.+ Yajyanaga inka, intama, indogobe, ingamiya n’imyenda maze agasubira kwa Akishi.
-
-
1 Samweli 30:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Dawidi yaka Abamaleki ibyo bari batwaye byose,+ arabigarura, arokora n’abagore be babiri.
-
-
1 Samweli 30:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Dawidi afata intama n’inka zose z’Abamaleki, abasirikare be barazishorera, zigenda zikurikiwe n’amatungo yabo bagaruye. Baravugaga bati: “Ibi ni byo Dawidi yatse Abamaleki.”
-