13 Nanone Dawidi yabaye icyamamare igihe yari avuye kwica Abedomu 18.000, abiciye mu Kibaya cy’Umunyu.+ 14 Yashyize ingabo muri Edomu, ni ukuvuga mu gihugu hose. Nuko Abedomu bose baba abagaragu ba Dawidi.+ Yehova yatumaga Dawidi atsinda aho yajyaga hose.+