ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 24:10-14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Ariko Dawidi amaze kubara abantu umutima* we umubuza amahoro.+ Nuko abwira Yehova ati: “Ibi bintu nakoze ni icyaha gikomeye.+ None Yehova ndakwinginze umbabarire njyewe umugaragu wawe ikosa ryanjye,+ kuko ntagaragaje ubwenge.”+ 11 Dawidi abyutse mu gitondo, Yehova avugisha umuhanuzi Gadi+ wari ushinzwe kumenyesha Dawidi ibyo Imana ishaka, aramubwira ati: 12 “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “nguhitishijemo ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’”+ 13 Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Ese urahitamo ko inzara itera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi,+ cyangwa urahitamo kumara amezi atatu uhunga abanzi bawe baguhiga?+ Cyangwa se urahitamo ko mu gihugu cyawe hatera icyorezo kikamara iminsi itatu?+ Utekereze witonze umbwire icyo nsubiza uwantumye.” 14 Dawidi asubiza Gadi ati: “Ndahangayitse cyane. Ndakwinginze reka Yehova abe ari we uduhana+ kuko agira imbabazi nyinshi.+ Ariko ntiwemere ko duhanwa n’umuntu.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze