-
2 Samweli 24:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Hanyuma Yehova ateza icyorezo+ muri Isirayeli, gihera muri icyo gitondo kigeza igihe cyagenwe, hapfa abantu 70.000+ uhereye i Dani ukageza i Beri-sheba.+ 16 Igihe umumarayika yaramburaga ukuboko kwe akwerekeje i Yerusalemu ngo aharimbure, Yehova yababajwe* n’icyo cyago+ maze abwira uwo mumarayika warimburaga abantu ati: “Birahagije! Manura ukuboko.” Uwo mumarayika wa Yehova yari ageze hafi y’imbuga bahuriraho imyaka. Iyo mbuga yari iya Arawuna+ w’Umuyebusi.+
-