21 Abahungu ba Ladani: Abahungu ba Gerushoni bakomotse kuri Ladani, ni ukuvuga abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza ikomoka kuri Ladani w’Umugerushoni, ni Yehiyeli+ 22 n’abahungu ba Yehiyeli, ari bo Zetamu n’umuvandimwe we Yoweli. Bari bashinzwe ahabikwaga ibintu mu nzu ya Yehova.+