-
1 Ibyo ku Ngoma 29:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Abatware mu miryango ya ba sekuruza, abatware b’imiryango ya Isirayeli, abayoboraga abantu igihumbi igihumbi, abayoboraga abantu ijana ijana+ n’abatware bacungaga umutungo w’umwami,+ baraza batanga impano ku bushake. 7 Batanze impano zari kuzakoreshwa mu kubaka inzu y’Imana y’ukuri zigizwe na toni 171* za zahabu, ibiceri 10.000* bya zahabu, toni 342* z’ifeza, toni 615 n’ibiro 600* by’umuringa na toni 3.420* z’ubutare.
-