-
Kuva 18:25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nuko Mose atoranya mu Bisirayeli bose abagabo bashoboye maze abagira abayobozi b’abaturage. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 1:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Maze mfata abakuru b’imiryango yanyu, abagabo b’abanyambaraga kandi b’inararibonye, mbagira abayobozi b’imiryango yanyu. Bamwe bayobora abantu 1.000, abandi bayobora abantu 100, abandi bayobora abantu 50, abandi bayobora abantu 10 naho abandi baba abayobozi bungirije.+
-
-
1 Samweli 8:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Arababwira ati: “Dore uburenganzira umwami uzabategeka azaba abafiteho:+ Azafata abahungu banyu+ abashyire ku magare ye+ no mu bagendera ku mafarashi ye,+ kandi bamwe bazajya biruka imbere y’amagare ye. 12 Nanone azashyiraho abayobozi b’abantu igihumbi+ n’ab’abantu mirongo itanu;+ bamwe azabagira abahinzi be+ n’abasaruzi be,+ abo kumukorera intwaro n’abo gukora ibikoresho by’amagare ye.+
-