-
2 Abami 21:2-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Yakoze ibyo Yehova yanga, akora n’ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.+ 3 Yongeye kubaka ahantu hirengeye papa we Hezekiya yari yarashenye.+ Yubakiye Bayali ibicaniro, ashinga inkingi y’igiti*+ yo gusenga, akora nk’ibyo Ahabu umwami wa Isirayeli yari yarakoze.+ Nanone, yunamiye ingabo zose zo mu kirere* aranazikorera.+ 4 Yanubatse ibicaniro by’ibigirwamana mu nzu ya Yehova,+ iyo Yehova yari yaravuzeho ati: “I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.”+ 5 Yubakiye ibicaniro ingabo zose zo mu kirere+ mu mbuga zombi z’inzu ya Yehova.+ 6 Yatwitse umuhungu we, akora ibikorwa by’ubumaji, araraguza,+ ashyiraho abashitsi n’abapfumu.+ Yakoreye Yehova ibibi bikabije aramurakaza.
-