25 Uzirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi kandi uzarisha ubwatsi nk’inka. Ikime cyo mu ijuru kizajya kikugwaho,+ umare ibihe birindwi+ umeze utyo,+ kugeza igihe uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.+