-
2 Abami 21:19-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Amoni+ yabaye umwami afite imyaka 22, amara imyaka ibiri ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Meshulemeti, akaba yari umukobwa wa Harusi w’i Yotuba. 20 Yakoraga ibyo Yehova yanga nk’ibyo papa we Manase yari yarakoze.+ 21 Yiganye urugero rubi rwa papa we, akomeza gukorera ibigirwamana biteye iseseme papa we yakoreraga, kandi arabyunamira.+ 22 Yataye Yehova Imana ya ba sekuruza, ntiyakora ibyo Yehova ashaka.*+ 23 Hanyuma abagaragu b’umwami Amoni baramugambanira, bamwicira mu nzu ye. 24 Ariko abaturage bo muri icyo gihugu bishe abagambaniye Amoni bose, bashyiraho Yosiya umuhungu we ngo abe ari we umusimbura abe umwami.+
-