12 Muri ayo matsinda y’abarindaga amarembo, abayobozi bose babaga bafite imirimo bakora mu nzu ya Yehova, nk’abavandimwe babo. 13 Kugira ngo babone abakora ku marembo atandukanye, bakoze ubufindo+ bakurikije imiryango ya ba sekuruza, batitaye ku kuntu imiryango ingana.