-
Kuva 12:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Muzamare iminsi irindwi murya imigati itarimo umusemburo.+ Ku munsi wa mbere, muzakure umusemburo mu mazu yanyu kuko umuntu wese uzarya ikintu kirimo umusemburo guhera ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa karindwi, uwo muntu azicwa agakurwa muri Isirayeli.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 16:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ntimukagire ikintu cyose kirimo umusemburo murisha icyo gitambo.+ Mu gihe cy’iminsi irindwi muzajye murya imigati itarimo umusemburo, ari yo migati y’umubabaro, kuko mwavuye mu gihugu cya Egiputa vuba vuba.+ Mujye mubigenza mutyo, mwibuka umunsi mwaviriye mu gihugu cya Egiputa, mubikore igihe cyose muzaba mukiriho.+
-