-
2 Abami 23:30, 31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Nuko abagaragu be batwara umurambo we mu igare bamukura i Megido bamujyana i Yerusalemu, bamushyingura mu mva ye. Nyuma yaho, abaturage bo muri icyo gihugu bafata Yehowahazi umuhungu wa Yosiya, bamusukaho amavuta bamugira umwami, asimbura papa we ku butegetsi.+
31 Yehowahazi+ yabaye umwami afite imyaka 23, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali,+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.
-