-
2 Abami 24:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Icyo gihe ni bwo abasirikare ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bateye umujyi wa Yerusalemu barawugota.+
-
-
Yeremiya 29:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Aya ni yo magambo yari mu ibaruwa umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, akayoherereza abasigaye bo mu bayobozi b’abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose, ni ukuvuga abo Nebukadinezari yavanye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ku ngufu. 2 Icyo gihe umwami Yekoniya,+ umugabekazi,*+ abakozi b’ibwami, abatware b’i Buyuda n’i Yerusalemu, abanyabukorikori n’abakora ibintu mu byuma,* bari baravanywe i Yerusalemu.+
-
-
Ezekiyeli 1:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Ku itariki ya gatanu z’uko kwezi, ni ukuvuga mu mwaka wa gatanu uhereye igihe Umwami Yehoyakini yajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu,+
-