-
Yeremiya 21:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Uku ni ko Yehova yabwiye Yeremiya, igihe Umwami Sedekiya+ yamutumagaho Pashuri+ umuhungu wa Malikiya na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya wari umutambyi, kugira ngo bamubwire bati: 2 “Tubarize Yehova kuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni arimo kuturwanya.+ Wenda Yehova azadukorera kimwe mu bikorwa bye bikomeye, bitume uwo mwami atureka.”+
-
-
Yeremiya 38:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Umwami Sedekiya atuma abantu ngo bamuzanire umuhanuzi Yeremiya mu muryango wa gatatu wo mu nzu ya Yehova, hanyuma umwami abwira Yeremiya ati: “Hari ikintu nshaka kukubaza. Ntugire icyo umpisha.”
-
-
Yeremiya 38:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nuko Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Uramenye ntihagire umenya ibyo twavuganye utazapfa.
-