ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 29:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Yehova aravuga ati: “nzatuma mumbona.+ Nzahuriza hamwe abantu banyu bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, mbahurize hamwe mbavanye mu bihugu byose n’ahantu hose nabatatanyirije.+ Nzabagarura aho natumye muva mukajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu,” ni ko Yehova avuga.+

  • Yeremiya 32:42
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 42 “Yehova aravuga ati: ‘nk’uko nateje aba bantu ibi byago byose bikomeye, ni na ko nzabakorera ibyiza byose mbasezeranya.+

  • Yeremiya 33:10, 11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 “Yehova aravuga ati: ‘aha hantu muzaba muvuga ko habaye ubutayu, nta muntu cyangwa itungo bihaba, ni ukuvuga mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu yahindutse amatongo, nta muntu uyirimo, cyangwa abaturage ndetse nta n’amatungo bihaba, hazongera kumvikana 11 ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa,+ ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati: “nimushimire Yehova nyiri ingabo kuko Yehova ari mwiza;+ urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”’+

      “‘Bazazana ibitambo byo gushimira mu nzu ya Yehova,+ nk’uko byahoze mbere, kuko abantu bo muri iki gihugu bajyanywe ku ngufu nzabagarura.’ Ni ko Yehova avuga.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze