2 Hanyuma Umwami Dawidi arahaguruka aravuga ati:
“Bavandimwe banjye, bene wacu, nimuntege amatwi. Nifuje mu mutima wanjye kubaka inzu isanduku y’isezerano rya Yehova izabamo ngo ibe aho Imana yacu ikandagiza ibirenge+ kandi nateguye ibikenewe byose kugira ngo yubakwe.+