-
Abalewi 4:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “‘Hanyuma ibinure byose by’icyo kimasa cy’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, azabikureho, ni ukuvuga ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara, 9 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+ 10 Ibizakurwaho bizabe nk’ibyo yavanye ku kimasa cyatambwe ngo kibe igitambo gisangirwa.*+ Umutambyi azabitwikire ku gicaniro bibe igitambo gitwikwa n’umuriro.
-
-
1 Abami 8:64-66Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
64 Uwo munsi byabaye ngombwa ko umwami yeza hagati mu mbuga iri imbere y’inzu ya Yehova, kuko yagombaga kuhatambira ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke n’ibinure byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa, kubera ko igicaniro cy’umuringa+ kiri imbere ya Yehova cyari gito cyane ku buryo kitari gukwirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke n’ibinure+ byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa. 65 Icyo gihe Salomo yizihiza umunsi mukuru+ ari kumwe n’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abantu benshi cyane bari baturutse i Lebo-hamati* ukamanuka ukagera ku Kibaya* cya Egiputa.+ Bamara iminsi irindwi bizihiriza uwo munsi mukuru imbere ya Yehova Imana yacu, barongera bamara indi minsi 7, yose hamwe iba 14. 66 Ku munsi ukurikiyeho* umwami asezerera abantu maze bamusabira umugisha, basubira mu ngo zabo bishimye kandi banezerewe mu mitima, bitewe n’ibyiza byose+ Yehova yakoreye umugaragu we Dawidi n’abantu be, ari bo Bisirayeli.
-