-
1 Abami 10:28, 29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Salomo yatumizaga amafarashi mu gihugu cya Egiputa. Abacuruzi b’umwami baguraga amashyo* y’amafarashi ku giciro cyagenwe.+ 29 Igare ry’intambara baritumizaga muri Egiputa ku biceri by’ifeza 600, naho ifarashi ikagurwa ibiceri by’ifeza 150. Nanone abo bacuruzi b’umwami bazanaga amagare n’amafarashi bakayagurisha abami bose b’Abaheti+ n’abo muri Siriya.
-